Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi. Ni imirimo azatangira ku itariki ya 8 Mata 2023.
"I want to assure you. There is nobody in BBC, or anywhere else thereabout who would be holding values better than we do here in
#Rwanda
."
President
#Kagame
responding to BBC journalist who questioned Rwanda's commitment to upholding values of democracy and human rights.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Rwanda Day na National Prayer Breakfast, amasengesho ahuriza hamwe abanyepotilike ba Amerika n’abandi bayobozi hagamijwe…
Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare bari bamaze igihe bakorera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda witwa Gakumba Ishya Daisy Gaelle wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS APACOPE, yahawe umudali wa zahabu n’igikombe nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa ryo kubara vuba vuba ryitwa Abacus, ryabereye muri Nigeria
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagize umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Muhoozi wari umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa…
𝐈𝐍𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐘’𝐀𝐊𝐀𝐁𝐀𝐁𝐀𝐑𝐎
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 16-17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwa kanseri yari amaze igihe ahanganye nabwo.
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
Ibyishimo ni byose kuri ba ofisiye bashya ba RDF, kuri uyu wa Gatanu bambitswe ipeti rya Sous Lieutenant. Barimo n'umwana wa gatatu wa Perezida Kagame, Ian Kagame.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Kagame yemeye kuba Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha. Ubwo yari abajijwe niba yemera ubusabe bw’abanyamuryango yagize ati “Ni mwe mufite ijambo, abe ari mwe mubigena”.
Yasobanuriwe ko guhera ku rwego…
Chantal Kagame uyobora MTN Mobile Money Ltd, yasohokanye Chriss Eazy na Bwiza ku munsi wahariwe abakundana. Ni isezerano yari yabahaye nyuma y’uko Chriss Eazy yanditse kuri X, asaba ko hazagira umusohokana kuri St Valentin.
𝗔𝗠𝗔𝗞𝗨𝗥𝗨 𝗠𝗔𝗦𝗛𝗬𝗔
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Mutesi Aurore $8000 na 350,700 Frw, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bahamijwe ibyaha by'iterabwoba barafungurwa kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nk’uko amakuru yizewe agera kuri IGIHE abyemeza.
IFOTO Y’UMUNSI: Ahagana saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatanu, umupolisi yagaragaye ku Gishushu iruhande rwa RDB afasha abaturage gusunika imodoka yari yapfuye.
📸
@IgirubuntuDarcy
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
U Rwanda rwarashe ku ndege Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo yinjiraga mu kirere cyarwo mu Karere ka Rubavu, ndetse amashusho yerekana ko yaje kuzimirizwa i Goma.
AMAFOTO: Umuhanzi Sarkodie wo muri Ghana yataramiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Bruce Melodie yagaragaye mu mashusho ari mu bihe byiza n'umukobwa witwa Nadia Abo Khadour ukomoka muri Australia, ndetse yumvikana amubwira ko bamaze kuba umuryango.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Paul Kagame na bagenzi be barimo Félix Antoine Tshisekedi, William Ruto, João Lourenço na Cyril Ramaphosa bahuriye muri Ethiopia mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…
🚨 AMAKURU MASHYA 🚨
Dr Mukeshimana Gerardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bizakemurwa mu nzira y’amahoro aho kuba iy’intambara.
Ati “Mvuye mu…
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ubwato Abadage basize bahishe mu Rwanda mu Kiyaga cya Kivu mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose yabaye kuva 1914 kugeza mu 1918, bwabonetse kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’igihe bushakishwa.
ShaddyBoo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri iki Cyumweru yakiriye iwe mu rugo abana 35 baba ku muhanda barasangira baranasabana, avuga ko aba bana baba mu buzima bugoye cyane, ari nayo mpamvu bagombwa urukundo.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda, ndetse ashimangira ko Igihugu cyiteguye gusubiza amafaranga cyahawe n’u Bwongereza muri…
This afternoon in Amman, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame join global leaders for the wedding of Jordanian Crown Prince Al Hussein bin Abdullah II and Rajwa Al-Saif, starting with the signing ceremony at Zahran Palace and followed by the evening reception and…
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella buri kubera muri Kigali Convention Center
Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.
Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.
Umunyabugeni Kizito Nkundamahoro wamenyekanye ubwo yakoraga igishushanyo cya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we, yatangaje ko yahawe n’Umukuru w’Igihugu amahirwe yo gukomereza amasomo ye muri Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yunze mu rya mugenzi we Felix Tshisekedi, yiyemeza gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’.
Aya magambo ya Ndayishimiye…
AMAFOTO: Kate Bashabe ari kumwe n’umubyeyi we, abahanzi nka Christopher na Bruce Melodie ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yahaye ibikoresho by’ishuri abana 660 baturuka mu miryango itifashije, aba bakaba barimo 60 yiyemeje kwishyurira iby’ibanze ngo basubire mu ishuri…
Hannah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 bikavugwa ko ari Umunyarwandakazi, yahishuye ko Nyina ari Umunyarwandakazi na ho Se akaba Umunya-Ankole.
Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko umutekano w’igihugu urinzwe ku buryo abahora bavuga ko bashaka gufata igihugu badateze kubigeraho, ko gufata u Rwanda atari nko gufata ihene.
Nyuma y'imyaka 55 aba mu Bubiligi aho yagiye ahunze mu 1964, Kayiganwa Venantie yagarutse mu Rwanda kuzuza inshingano yari yarasigiye na se. Kuva aho agarukiye, ubu amaze kubaka ikigo cy'amashuri abanza i Mwezi muri Nyamasheke ndetse n'umuhanda ugerayo.
Amashusho ya drone yashyizwe hanze na SUMMA, Sosiyete iri kubaka Stade Amahoro, ayigaragaza yaka amatara ari mu ibara ry’ibendera ry’u Rwanda. Imirimo yo kubaka iyi stade irarimbanyije ndetse mu mezi make iraba igeze ku musozo.
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
Ingabo za Guinée-Bissau zakiriye Perezida Kagame mu buryo budasanzwe, ziririmba zimwe mu ndirimbo z'Ikinyarwanda n'iz'Igiswahili zisanzwe ziririmbwa na RDF.
Umunara wa Qutb Minar, kimwe mu birango ndangamateka by’u Buhinde kuri uyu mugoroba wacanywe mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bunani Jean Claude watabaye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi muri ruhurura ya Nyabugogo, kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda baba muri Amerika bamushyikirije moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5Frw nk'ishimwe ndetse n'umugore we bamuha igishoro.
Perezida Paul Kagame yavuze ko icyifuzo cya bamwe mu bayobozi ba Afurika cy’uko uyu Mugabane ukwiriye gushyiraho kwishyurana hadakoreshejwe idorali, ari ibintu byagakwiye kuba byaranakozwe mu myaka myinshi yashize.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo Abanyarwanda benshi bazi ko ayobora u Rwanda, atari ko bimeze ku mwuzukuru we mukuru, Anaya Abe, kuko yatekerezaga ko sekuru ari umuvumvu.
I Kabuga mu Karere ka Gasabo harimo kubera umuhango wo gusezera bwa nyuma ku bana batatu bavukana, bishwe n‘impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabereye ku Muhima ku Cyumweru, igahitana abantu batandatu.
Hasohotse amajwi yafashwe mu buryo bw’ibanga, bikekwa ko ari aya Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda, arimo gutereta Miss Muheto Nshuti Divine.
Ishimwe yumvikana nk’uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.